Verse 1
Amahoro Yesu-Ah' abantu be
Ntagir' akagero, - Ntarondoreka;
Ajy' ahumuriza-Abayafite;
N' utayata, ntabwo-Wayakurwaho
Wiringir' Imana: - Uyiringira
Ntabur' amahoro-Mez' adashira
Verse 2
Abo Yes' arindish' - Amaboko ye
Nta mubish' ubasha-Kubageraho;
Nta magany' abasha-Guhagarika
Imitim' irindwa-N' Umucunguzi
Verse 3
Ibyishimo byose— N' ibyago byacu
Biva mu rukundo-Rw' Umwam' Imana
We gushidikanya; - Jy' uyiringira;
Ntiyahemukira-Uyizer' atyo