Verse 1
Imana ni yo mwungeri
Undagiz' urukundo;
Niringiye yuko ntazakena,
Kuko nd' intama ya Yesu
Verse 2
Andyamisha mu cyanya cye
Cy' ubgatsi bwiza cyane,
Anjyan' i ruhande rw' imigezi,
Itemba nez' idasuma
Verse 3
Ansubizamw intege nshya,
Zinkomez' umutima,
Anyobor' inzir' igororotse
Kubwa rya zina rye ryera
Verse 4
Nubwo naca mu gikombe
Cy' umwijima w' urupfu,
Sinagir' ikibi ntinya cyose,
Kuko turi kumw' iteka
Verse 5
Kand' ujy' undindish' inkoni
Yawe n' inshyimbo, Mana,
Nukw ibyo bizampumuririza
No mu gicucu cy' urupfu
Verse 6
Untunganiriz' ameza
Mu maso y' abanyanga,
Unsize n' amavuta mu mutwe,
Ump' igikombe cyuzuye
Verse 7
N' ukur' imbabazi zawe
Zizanyomahw iteka;
Nanjye nzaba mu nzu y' Uwiteka
Ibihe byose, nishima