Jy' uba maso, wowe

Gushimisha 174

Verse 1
Jy' uba maso, wowe muntu wizeye: Mu gitondo, jya wisung' Imana, Kuk' Umwanzi yoshy' abataba maso Ngw abagushe kukw abanga
Jy' uba maso: wicogora ! Jy' uba maso: senga !
Verse 2
Jy' uba maso, no ku manywa y' ihangu, Iby' isi byibagij' iby' ijuru; Weho, gir' umwanya wo kwiherera, Ng' useng' Umukiza wawe
Verse 3
Jy' uba maso n' imunsi na n' ijoro, Wibuk' ibyiza by' inshuti Yesu; Ujy' umushakish' umutima wawe: Mubwir' ibikubabaje
Verse 4
Jy' uba maso, hose mu gihe cyose: Satan' akubikiriye hose, Ashak' uburyo yaguseseramo, Ngo yimur' Umwami Yesu