Verse 1
Mwunger' udukunda, - Jy' uturagira,
N' uduhora hafi, — Twatiny' iki se?
Tugukurikire, Iy' ujya hose,
Naho haba habi -Cyangwa se heza
Verse 2
Mwunger' udukunda, — Tuz' ijwi ryawe,
Uduhamagaye, - Turanezerwa
Kand' iy' uduhannye, Turabyemera
Tur' intama zawe: — Utwiharire
Verse 3
Wavuy' amaraso, - Mwungeri mwiza,
Kugira ngw intama—Uducungure
Washyize kuri twe—Ikimenyetso,
Ni cyo Mwuka Wera, —Udutuyemo
Verse 4
Mwunger' uturinde, — Uturengere
Amasega mabi-Ye kutwegera
Nta cy' azadutwara, Kuk' ukomeye
Turikumwe, byose-Biranesheka