We kwumvir' Umubi

Gushimisha 176

Verse 1
We kwumvir' Umubi ujy' agushuka Umwumviye wese ab' acumuye: Wamutsinda none kubw' Umukiza, Byagufash' ubundi kujy' umunesha
Saba Yes' agufashe, Agukize mu moshya; Azahor' akurinda, Akuneshereze
Verse 2
Wirind' ubucuti bw' abantu babi; Bakunda kukoshya gukor' ibibi Ntukavug' ijambo ritey' isoni, Wubahe n' izina ry' Imana yera
Verse 3
Ujy' ugira neza, ufash' abandi; Wirinde kubeshya, ahubw' ujy' uba Inyangamugayo, kukw iby' ari byo Bikundwa na Yesu ujy' agufasha
Verse 4
Unesha Satani byamwandikiwe Kw azahabg' ikamba n' Umwami Yesu Tugir' intege nke, nyamara Yesu Ni we Mutabazi, udushoboza