Verse 1
Iy' utewe n'amakub' akomeye,
Ukiheb' ubonye ko bicitse pe,
Jyubar' imigisha yaw' ukw ingana !
Erega ni myinshi yo gutangaza !
Bar' iyo migisha nonaha,
Iy' Imana yakugabiye
Uyibare ! Ntusige n' umwe !
Erega ni myinshi yo gutangaza !
Verse 2
Nturemerewe, se, no kwiganyira ?
Ugira ngo ntibicyihanganirwa ?
Bara ya migish' Iman' ijy' iguha,
Umutim' ushyike munda, wishime !
Verse 3
Har' abakurushij' amajyambere,
Arikw aya Yesu ni y' ahebuje !
Ereg' ubutunz' ufite mw ijuru,
Bgo nta wabugura ! Nuko, humura !
Verse 4
Amakuba naho yaba mensh' ate
We kwiheb' Iman' irayategeka
Wibuk' imigisha yakugabiye !
Byos' izabitungany' ikuyobore!