Verse 1
Iy' urushye, iy' uremerewe,
Bibwire Yesu, bibgire Yesu !
Iy' ukumbuy' abakunzi bawe,
Byos' ubimuganyire !
Bibgire Yesu, bibwire Yesu !
Ni We nshut' ihebuje,
Nta n' indi wabon imeze nka We;
Byos' ubimuganyire!
Verse 2
Ibyo byago, ndetse n' amarira,
Bibgire Yesu, bibwire Yesu !
Bya byaha bihishwe bikunesha,
Byos' ubimuganyire !
Verse 3
Ubw' utiny' indwara no gupfusha
Bibwire Yesu, bibgire Yesu
Ubgo wibaz' iby' umunsi w' ejo
Byos' ubimuganyire!
Verse 4
Mbes' ugir' ubgoba bgo kuzapfa ?
Bibgire Yesu, bibgire Yesu
Ntuzi yuk' Umwami Yes' azaza ?
Byos' ubimuganyire!