Impara yaguy' umwuma

Gushimisha 180

Verse 1
Impara yaguy' umwuma Nkukw ishak' amazi, Mana ni ko njya nkwifuza Ng' umpemburish' ubuntu
Verse 2
Ni Wowe Man' ihorabo, Maz' amar' inyota; Ni ryari nzakwirebera, Mu maso, Mucunguzi ?
Verse 3
Mutima wanjy' uhagaze Ubabajwe n' iki ? Wiringir' Itazabura Gukiz' uwihanganye
Verse 4
Uwifuz' Imana wese Imuhaz' ibiza, Nuko nizere, nishime, Nshim' imbabazi zayo