Verse 1
Mur' iyo nzir' iruhije,
Mbese, muragana he ?
Turagana mu gihugu
Iman' itunganije
Mu bikombe n' imisozi
Ni ho duca tujy' i bgami,
*{ Ni ho duca tujy' i bgami:
Nshuti, muze, tujyane ! }* x 2
Verse 2
Mur' icyo gihugu gishya,
Ariko mwizey' iki?
Izaduh' imyenda yera
N' amakamb' adashira
Na ya mazi y' ubugingo,
Tubane n' Iman' iteka,
*{ Tubane n' Iman' iteka:
Nshuti, muze, tujyane ! }* x 2
Verse 3
Mugend' uko muri kose,
Nta n' ibyago mutinya ?
Uwitek' azaturinda,
Umwuk' udukomeze
Uwitek' adutabare,
Yesu, na W' atujy' imbere,
*{ Yesu na W' atujy' imbere:
Nshuti, muze, tujyane ! }* x 2
Verse 4
Natwe twaza, mwaturinda,
Ngo tujyan' aho mujya ?
Nuko, tubikunze cyane,
Twishimye bihebuje
Nimuze, tutabasiga:
Yes' aradutegereza;
*{ Yes' aradutegereza
Nshuti, muze, tujyane ! } x 2*