Verse 1
Dor' inzir' ijya mw ijuru n' imwe:
N' iya Yesu n' Umusaraba we
Ni mpush' inzira y' Uwambambiwe
Sinzahabona n' Umucy' ubayo
Nta yindi nzira tuzabona:
Nta yiriho, haba n' imwe
N' ukur' inzir' ijya mw ijuru
N' iy' Umusaraba
Verse 2
Nushaka kwinjir' Ahera cyane,
Ukajy' imbere y' Imana yera,
Uce mu nzira twaciriwe nshya;
N' iy' amaraso y' Umwami Yesu
Verse 3
Nsezeye ku nzira z' isi zose:
sinzazinyuramw uhereiy' ubu
Dat' arampamagar' ati: Ngwino !
Nzakugez' aho wateguriwe