Genda mu mucyo wa Yesu

Gushimisha 185

Verse 1
Genda mu mucyo wa Yesu, Aguhishurire Ubury' Umwuk' afatanya Abana b' umucyo
Verse 2
N' ugendera mu mucyo we, Uraba wuzuye N' Iyera yang' umwijima, Ituye mu mucyo,
Verse 3
N' ugendera mu mucyo we, Ibyaha byakwishe Birozwa n' amaraso ye, Nuk' uhumanuke
Verse 4
N' ugendera mu mucyo we, Azagutinyura Imva n' urupfu, wibuke Ko yabinesheje
Verse 5
Ugendere mu mucyo we, Umwijim' ushire, Uvirw' iteka n' umucyo W' Iman' ihoraho
Verse 6
K ugendera mu mucyo we N' inzir' iboneye N' iy' amahoro n' ineza, Yes' agushorera
Verse 7
Jy' ugendera mu mucyo we, Uhung' umwijima: Ni hw amaras' akweza de, Ng' uhor' utunganye
Verse 8
Kandi mu mucyo wa Yesu, Dusangamw abandi Baz' Umurokozi na bo, Tukamusangira