Mw isi yacu no mw ijuru

Gushimisha 186

Verse 1
Mw isi yacu no mw ijuru Nta zina nk'irya Yesu: Nta rindi ryampumuriza Nk'iry' uwatubambiwe
Iryo zina. . . ndarikunda..., Ry'umucunguzi Wanjye ! Iryo zina. . . rihebuje. . Ni ryo rinyiringiza
Verse 2
Nihagir'umunt'ushimwa W'umunyacyubahiro, Naho yakirush'abandi, Yes' aramuhebuza !
Verse 3
Iryo zina ryiza cyane Ni ryo ngab'inkingira Irya myambi ya Satani; Ntabwo yarishobora !
Verse 4
Ereg'iryo zina ryiza Sinz'uko naryogeza, Nzajya mw'ijuru Kubgaryo, Mpore nsingiza Yesu !
Verse 5
Ni ryo rimpesh'ubutware Bgo Kunesh'ibyi'iyi si, Rikamvana mu buretwa, Rikamp'umudendezo !
Verse 6
Nzajya nkwikubit'imbere Ni nkubona Mw'ijuru, Wow' Umwam' utwar'abami; Nyirigir' usingizwe !