Ngwino, Mwami wacu Yesu

Gushimisha 187

Verse 1
Ngwino, Mwami wacu Yesu, Ngwin' ugume muri jye: Mpatwe n' urukund' iteka Kujya ngukurikira
Verse 2
Umutima wanjye wose Wuzur' ijambo ryawe, Mbone kunesha Satani N' imigambi ye yose
Verse 3
Amahoro yawe, Mwami, Ajy' aguma muri jye, Anyifurishe gufasha Abanyabyago bose
Verse 4
Urukundo rwawe rwinshi Rusandare muri jye Naho natukwa, nkagawa, Ruzabineshereza
Verse 5
No mu ntambara njya ndwana, Nkubitana n' Umwanzi, Nzanesha, ntumbira Yesu Wamunesheje kera
Verse 6
Ubwiza bwawe, Mukiza, Bungot' impande zose, Be kureba jyew' ahubgo Barebe wowe musa