Ndashaka gusa nawe

Gushimisha 188

Verse 1
Ndashaka gusa nawe, Yesu, Mucunguzi: Nta wigeze kukumva Uvug' urakaye Ndashaka gusa niwe: Wasengaga kenshi, Wihereranye na So Kuri wa musozi
Verse 2
Ndashaka gusa nawe: Nubwo bakwangaga, Ntiwiturag' inabi Wagiriwe yose Ndashaka gusa nawe: Wafashag' abantu; Ump' urukundo rwawe, Ruzabankundisha
Verse 3
Ndashaka gusa nawe: Wahamagaraga Abana bato bose, Maz' ukabigisha Nyamara, sinsa nawe: Bose barabizi; Mukiza mwiz' umfashe, Nse nawe byukuri