Verse 1
Mugenz' uragana mw ijuru?
Ujy' utumbira Yesu !
Azakuyobor' amahoro:
Ujy' umuhang' amaso
Ujy' umuhang' amaso
Ujy' umuhang' amaso
Ajy' arind' umutumbiriye
Ku manywa na n' ijoro
Verse 2
Iy' ushutswe ng' uyob' inzira,
Ujy' utumbira Yesu !
Ukomez' inzir' ifunganye:
Ntumukurehw amaso !
Verse 3
Iy' inzir' itagaragara,
Hakaba mu kabgibgi,
Yes' ati: Jye ndi kumwe nawe:
Ujy' umuhang' amaso !
Verse 4
Urupfu ni rushak' uwarwo,
Ujy' utumbira Yesu !
Ni bg' azakugeza mw ijuru,
Usohor' amahoro