Ijuru ryawe, Mana

Gushimisha 19

Verse 1
Ijuru ryawe, Mana, Riraguhimbaza: N' ibirimo byose Bishim' ubudasiba Ku manywa na n' ijoro Icyubahiro cyawe N' ubgenge n' ubuntu
Verse 2
Izuba ryawe, Mana, Hamwe n' inyenyeri N' ukwezi na ko, byose Biraguhimbaza Bibgiriz' amahanga Atarumv' ibya Yesu Ubgiza bg' Umuremyi Wabiremye byose
Verse 3
Ijambo ryawe ryera N' iry' ukuri rwose; Ni ryiza, kandi ni ryo Riduhumuriza Kand' ubutunzi bgawe N' ubgenge bgo mw ijuru, Duhora tubibabga Iyo tukumviye
Verse 4
Nta n' umwe ushaka kubge kwirinda ngw atagwa, No kujy' akor' ibyiza No kudacumura: Man' ujy' umfash' iteka, Ndeke kukwibagirwa No kugucumuraho Bikakubabaza
Verse 5
Ibyo waremye byose Byo mw ijuru n' isi Bishim' izina ryawe; Nanjye ndisingize Ndashaka kugutura Uyu mutima wanjye N' uyu mubiri na wo; Bib' imbata zawe