Iyo turi hamwe n’ Umukiza

Gushimisha 190

Verse 1
Iyo turi hamwe n' Umukiza wacu, Atuyobor' inzira nziza Abamwiringira, bakamwitondaho Ni bo banyamahoro basa
jy' umwizera, Kandi jy' umwumvira ! Ng' ujy' unyurwa na Yesu Mu kubaho kwawe
Verse 2
Ntihakingirizwa, nta gicu gikuba: Byeyurwa no kuboneka kwe Nta shavu, nta bwoba, bona n' igishyika, Tumwiringiye, tumwumvira
Verse 3
iy' inzar' iteye n' ubukene buje, Aduhembur' ibihe byose Ntabwo n' amakuba yadukomerera, Tumwiringiye, tumwumvira
Verse 4
Ntitwakwiyungura kugir' ibyishimo, Tutazinutsw' ibyaha byose, Kukw imbabazi ze n' imigish' afite Bigir' umwizer' amwumvira
Verse 5
Tuzajya twishima, turi kumwe na We, Tuzagendana na W' iteka, Tumugandukiye, ngw adutume hose, Tumwiringiye, tumwumvira