Verse 1
Nunguk' ubuntu bga Yesu,
Menye n' imbabaz' afite,
Nunguk' ubgenge bg' ukuri,
Meny' urukundo yankunze !
Nunguk' ibya Yesu !
Nunguk' ibya Yesu !
Nunguk' ibya Yesu !
Nunguk' ubgenge bg' ukuri,
Meny' urukundo yankunze
Verse 2
Nshishikarir' ibya Yesu,
Meny' iby' anshakaho byose
Mwuka Wer' umfuturire:
Mbwir' uko Yesu yankunze
Verse 3
Nunguk' ijambo rya Yesu,
Mbane n' Umwam' antoneshe;
Numvire byos' antegeka,
Mpuze na We, muyoboke
Verse 4
Meny' iby' ubgami bga Yesu,
Menye n' ubwiza bge bgose,
Meny' ukw azim' ingoma ye,
Ari We Mwami w' abami