Verse 1
Mwam' ujy' imbere mu nzira yacu
Tur' abana baw' uduhe
Kugukurikir' iteka,
Utuyobore, tujye kwa Data
Verse 2
Mu ngeso zacu no mu mirimo,
Iby' ushaka ko dukora
Mu rugendo rw' i Siyoni,
Utubashishe kubisohoza
Verse 3
Ni haz' igiter' uturengere !
Ni tubon' iminsi mibi,
Tube twihanganye cyane,
Mu nzira yawe, ni ko bigenda
Verse 4
Ni tubabazwa n' ibidutera,
Udukomeze, tubashe
Kubabarir' abatwanga;
Tukwiringiye, bizanesheka
Verse 5
Naho habaho ikintu cyose
Kidukurahw amahoro
Ngo duterwe n' ubukonje
Tuzacyihana, tuger' i wawe
Verse 6
Duhishurire ibyo mw ijuru,
Amasezerano yawe
Ab' impamba y' ubugingo;
Maze hanyuma, tuger' i Wawe
Verse 7
Uru rugendo urutunganye !
Kand' uduh' Umwuka Wera
Ngw' ab' impamba y' ubugingo,
Utugezeyo, twishim' iteka
Verse 8
Udushorere hose tugenda;
Ni tunanirwa mu nzira,
Uduhembure, Mukiza,
Ubwo tuzapfa, tuzajy' i Wawe