Kor' ugifit' uburyo

Gushimisha 193

Verse 1
Kor' ugifit' uburyo; Jy' ukora n' umwete Tangira mu gitondo; Wirind' ubute ! Kora n' umucy' ubonetse; Menya ntucogore: igihe kirakuze; Kora n' ubwira !
Verse 2
Kor' izuba rirashe; Ntugahweme rwose Imirimo n' ishira, Uzaruhurwa Kand' ugifit' imbaraga, Meny' ukore neza ! Komez' uwo muhati: Mar' imirimo
Verse 3
Kora bugiye kwira: Umuns' urakuze Wiyongeremw umwete: Kora n' ingoga ! Ni ku kirengareng' ubu; Amajwi yatuje Mwen' Iman' ujy' ukora ; Dore, burije