Verse 1
Mana nduburira amaso yanjye
Ku misozi
Mbe gutabarwa kwanjye he?
Mubimbwire
K' Uwiteka niho guturuka
Ku Mana yaremy'ijuru n'isi
Verse 2
Ntizemera k'ibirenge byawe biteguza;
Ikurinda ntabw'ihunikira
Ntisinzira
Imana irind'Abisirayeri
Ihor'iri maso ntisinzira
Verse 3
Imana ni Yo Murinzi wawe
Wo kwizerwa
Niyo gicucu cy'iburyo bwawe
Gihoraho
Ku manyw'izuba ntirizakwica
N'ijoro ukwezi ntuzagutinya
Verse 4
Imana niyo ikurind'ibibi
Byose iteka
Imana niy'irind'ubugingo
Bwawe neza
Izakurind'amajya n'amaza
None no mu bihe bidashira