Yesu yatwis' amatabaza ye

Gushimisha 195

Verse 1
Yesu yatwis' amatabaza ye Yo kumurikir' abo mu mwijima Tubamurikishiriz' umucyo we, Tubamurikishiriz' ingeso
Verse 2
Tur' amatabaza ya Kristo, Yifuza kureb' uko tumurika; Kand' iyo tuzimy' ababara cyane: Noneho, bagenzi, tumurike !
Verse 3
Arashaka kw abandi bareba Kumurika kwacu, bakayoboka Tumurikir' ab' i wacu n' ahandi, Dushimishe Databuja, Yesu,
Verse 4
Ni dushaka kumurika dutyo, Twizer' Umukiza wadupfiriye, Tumusab' Umwuka Wer' atunganye Imitima yacu: tumurike !