Verse 1
Uwishinze ku byasezeranijwe
N' Umukiza wac' abon' amahoro,
Kand' aririmbishwa n' umunezero
Kuko yizey' ibihoraho
Twiringiye
Ibyasezeranijwe na Yesu wacu;
Nta bwo, nta bwo
Yashobora guhemukir' abe
Verse 2
Ibyasezeranijwe n' Uwiteka
Ntibikuk' iyo Satan' aduteye
Ntidushidikanya, ntadutinyisha,
Kuko twizey' ibihoraho
Verse 3
Ibyasezeranijwe n' Uwiteka
Byerekana kw amaraso ye yoza
Ni y' ankiz' ibyaha, ntibinyanduze,
Kuko nizey' Uwanshunguye,
Verse 4
Ibyasezeranijwe n' Uwiteka
Bitum' urukundo rwe runkomeza;
Inkota y' Umwuka ndayirwanisha;
Ni y' itum' Umwanz' anesheka
Verse 5
Uwishinze ku byasezeranijwe
Ni w' uhora yumvir' Umwuka Wera,
Satani ntashobora kumutsinda,
Kuko yizigiy' Uhoraho