Umwami wacu, Yesu

Gushimisha 198

Verse 1
Umwami wacu, Yesu, Ni we Tangiriro Ry' itorero yaremye Mu mazi n' Ijambo Yazanywe mw isi yacu No kudukiz' ibyaha, Ngo tub' Itorero rye Yaguz' amaraso
Verse 2
Itorero ni rimwe Mu mok' atar' amwe; Umwami waryo n' umwe Riramusanganira Ifunguro ni rimwe Ritung' abaryo bose; Rishim' izina rimwe N' iry' Umucunguzi
Verse 3
Yewe, kintu cyazanye Ibice muri ryo, Bikarisuzuguza Abataririmo ! Nyamar' abera baryo Bahora bari maso, Babwir' Umwam' ibyaryo Ngw az' arirengere
Verse 4
Mu byago biritera, Rijya riruhurwa No guteg' amahoro Mu bihe bizaza Ryifuza kuzabona Ibyiza byo mw ijuru, Ni riva ku rugamba, Rinesheje rwose
Verse 5
Kandi, rikiri mw isi, Rifitany' ubumwe Na Dat' Imana yacu N' abe bo mw Ijuru Abo, bakiri mw isi, Bafatanyaga na We Nanjy' umpe kuba nka bo, Mbasange mw ijuru