Verse 1
Ni nd' uzarwanana n' Umwami wacu ?
Ni nd' uzamamaza ubutumwa bwe ?
Ni nd' uzarorera kwifuz' iby' isi,
Nubgo yarenganywa n' abanga Yesu ?
Mbese, tur' aba nde ? Tur' aba Yesu
Twar' aba Satani, turamwimura
Verse 2
Dor' icyubahiro tumaranira
S'icy' iyi s' ahubwo n'icy' Umukiza
Yaradupfiriye: urukundo rwe
Ruduhata kwemer' ubuhake bge
Verse 3
Yesu yaducunguj' amaraso ye
Y' igiciro cyinshi: tur' imbata ze
Tuzagaya dute ubwo buntu bwe ?
Byose tubisige kubg' izina rye
Verse 4
Nubw' aba Satani bagir' umwete
Wo kurwana cyane, twe kubatinya
Ingabo z ' Imana nta wazitsinda,
Kuk' ukuri kwayo kuzineshesha
Verse 5
Twandikiwe kera kub' ingabo ze:
None, dutabare: twe gucogora !
Twihangan' ahubwo, tugir' umwete,
Kuko turwanana n' Umucunguzi