Dushim' Iman' ihoraho

Gushimisha 2

Verse 1
Dushim' Iman' ihoraho Kukw ari yo yaturemye Yatugirity' imbabazi Tuyishime, Haleluya
Verse 2
Imana y' igitugabira Ibyiza bidukwiriye: Abayo bayiringiye Duhora tuyisingiza
Verse 3
Yemwe ngabo z' Uwiteka, Namwe bamalayika be, Muhora mu rurembo rwe, Mumuhimbazanye natwe
Verse 4
Dushim' Imana y' ubuntu, Tuyishime twebge twese: Dushime Data wa twese N' Umwana n' Umwuuka Wera