Mbony' Umukiza mwiza

Gushimisha 20

Verse 1
Mbony' Umukiza mwiza, ni Yesu Kristo Ni W' urut' inshuti zose zo mw isi Igikundiro cye cyinshi ni cyo cyanyemeje Kumusanga ngw anyuhagir' ankize! Anyurura mbabaye, ankiz' amakuba; Amaganya yanjy' ajy' ayanyakira, Yaka nk' inyenyer' iteka; n' uw' igikundiro; Ni W' urut' inshuti zose zo mw isi
Anyurura mbabaye, ankiz' amakuba, Amaganya yanjy' ajy' ayanyakira; Yaka nk' inyenyer' iteka; n' uw' igikundiro; Ni W' urut' inshuti zose zo mw isi
Verse 2
Intimba zanjye zose, yarazikoreye; Uko ngeragejw' andinda wa Mubi Ibyantwazag' igitugu, yarabimbatuye: N' igihome cyanjye, njya mmwihishamo! Naterwa na Satani, ngahanwa n' inshuti, Yes' azantabar' angeze mw ijuru! Yaka nk' inyenyer' iteka; n' uw' igikundiro; Ni W' urut' inshuti zose zo mw isi
Verse 3
Ntazansiga nk' imfubyi, ntazampemukira Mpora mbeshejweho no kwizera gusa Ubg' angoteshej' ingabo, ntacyo ngitinya pe Ajy' antungisha manu yo mw ijuru Nzanezerwa ni mmureba mu maso: Yaka nk' inyenyer' iteka; n' uw' igikundiro; Ni W' urut' inshuti zose zo mw isi