Verse 1
Umwam' agaby' ingabo ze
Kurwana n' ibyaha
Umugaba n' Umwana we:
Intwari ye ni nde?
Verse 2
Wikorer' umusaraba,
Ugendane na We
Mufatany' imibabaro,
Nuk' ub' intwari ye !
Verse 3
Sitefano yakubiswe
Kubw' uwo Mwami we,
Yasabirag' abanzi be,
Ubgo bamwicaga
Verse 4
Ubwo yar' agihagaze,
Yabay' intwari ye;
Bamwicishij' amabuye,
Areba mw ijuru
Verse 5
Batwikwaga mu muriro,
Baranabambwaga
Dukurikiz' urugero
Rwiza baduhaye !
Verse 6
Bajugunyirwag' intare,
Zikabatanyura
Babicishaga n' inkota:
N' intwari za Yesu
Verse 7
Non' izo ntwari za Yesu
Zageze mw ijuru !
Dore zigos' intebe ye;
Ziramusingiza !
Verse 8
Zaciye mu mibabaro,
Zizamukirayo
Mwam' udufashe natwe ngo
Duc' aho baciye