Bayoboke, mubyuke

Gushimisha 201

Verse 1
Bayoboke, mubyuke Mwe, ntore z' Umwami, Mufate mu maboko Intwaro za Yesu Mu nzira yo kunesha Tuyoborwa na Yesu, Tujyane na W' iteka, Aturwanirire
Verse 2
Impanda ziravuze Nimuze, mwitabe Ikamba ry' ubugingo N' ingabire yanyu Ni mwangwa n' ababisha Mukomere, murwane, Mugir' umwete mwinshi, Mutsinde Satani
Verse 3
Mubyuke, mutabare, Mudashidikanya Ntihagir' usigara; Mutumbire Yesu Kandi mujye mutwara Intwaro zo kwizera Zizatuma munesha, Mugir' ibyishimo
Verse 4
Mubyuke vuba vuba, Murwane mwihwema Mwizer'izina ryera; Ni ryo muneshesha Ni muva ku rugamba Mutahanye na Yesu, Muzabon' amahoro Y' iteka mw' ijuru