Verse 1
Mwa ngabo z' Umwami mwe,
Muze, dutabare!
Dor' Umwami wacu
yatugiy' imbere
Yahuye n' abanzi be,
Abanesha bose
Dor' ibender' riragiye
Turikurikire
Muze ngabo zose za Yesu,
Muze dutabare
umugaba wacu
Yatugiy' imbere
Verse 2
Maz' izina rya Yesu
Turivuge hose
Nuko tujy' imbere,
Rituneshereze
Indirimbo z' ishimwe
Zirater'ubwoba
Ingabo za satani mbi,
Nuko turirimbe
Verse 3
Nubw'ingabo zo mw'isi
zigenda zitsindwa,
Ubwami bga Yesu
Ni nde wabunesha?
We yasezeranije:
Yukw' Itorero rye
Ridatsindwa na Satani
N' iby' afite byose