Verse 1
Dor' ibendera rya Yesu
Riramanitswe !
Nguy' araj' ahuruy' atyo,
Ngw atabare abe
Ati: Yemwe, ndaje, ndaje !
Nimukomere !
Ko ndi hamwe namwe ni nde
Wabashobora ?
Verse 2
Kokw ingabo za Satani
Zirakomeye
Tudafit' Umwami Yesu,
Zaduhindura
Verse 3
Nshuti mwe, dukurikire
Umucunguzi,
Tumutumbire twizere
Ubutwari bwe!
Verse 4
Nubw'intambar' iturushya,
Twe gucogora !
Umv' impundu ziravuze ;
Aranesheje !