Urwan' intambara nziza

Gushimisha 205

Verse 1
Urwan' intambara nziza ! Kristo n' imbaraga zawe: Fat' ubugingo aguhaye, Ngo buguhesh' ibyishimo
Verse 2
Usiganirw' aho Yesu Yicay' agutegereje Ni We nzira kandi ni We Bihembo byo kurushanwa
Verse 3
Wabujijwe kwiganyira, Wizere gus' ubuntu bwe, Uzabon' urukundo rwe Kw ari rwo rukubeshahto
Verse 4
Ntutinye, we gucogora; Ntahinduk' aragukunda, Yesu ni byos' umufite, Nta cyo wabasha gukena