Verse 1
Uwab'atinyutse Ibyago byose
Naz'akurikire—Umwami Yesu !
Nta cyamurekesha-Iyo migambi ye
Yo guca mu nzira —ijya mw' ijuru !
Verse 2
Ntabw' azacogozwa N ' inshamugongo
Abazimubgira —Ni bo bazagwa !
Abanzi be bose-Nti bamugarura
Munzir' ahisemo— Ijya mw ijuru
Verse 3
Mwam' ujy' undindisha-Umwuka wawe,
Mbone kuzaragwa Kubahw iteka
Have wa bgoba we !-Nimunyihorere!
Namaramaje pe- Kujya mw' ijuru