Imana n' ubuhingiro:

Gushimisha 208

Verse 1
Imana n' ubuhingiro: Ni Yo ngab' idukingira Ayo turi mu makuba, Ni Y' ibasha kudukiza Uk' Umwanzi wacu Yishakiy' uburyo Bgo kudatsinda, Ntatubasha na gato, Kukw' Iman' iturengera
Verse 2
Ni twirwanaho twenyine, Tubura imbaraga rwose Ariko dufit' intwari Ijy' iturwanira iteka Iyo ntwari ni nde? Ni wowe, Mukiza Mugaba wacu, Tuzi yuko, mu byago, Ari wow' uturengera
Verse 3
Iy' abagome bahuje Guter' itorero ryawe, Urarirengera, Mana, Ntibabashe kuritsinda Nubw' Umugambanyi; Ashaka kutwica, Ntadushyikira Kukw' aneshwa n'ijambo Ry' Imana, Nyir' i mbaraga
Verse 4
Hishur'ijambo rinesha, Ridufasha dushobewe Imbabazi zawe nyinshi Zize, zituzeho twese Twakwamburw' ibyacu, Ndetse, tukabohwa, Ntitwabyitaho: Byose tuzabinesha; Tuzaragwa, n'ubgami bwawe !