Yemw' abari kuri Yesu

Gushimisha 209

Verse 1
Yemw' abari kuri Yesu, Dukanguke, tube maso, Kuko wa Mwanzi, Satani, Ajy' atureba ku jisho
Verse 2
Satani ntiyigendera, Afit' icy' ahagazeho; Nuk ube maso, wiriride, Witwaz' inkota y'Umwuka
Verse 3
K° uhishira Satani se, Kandi witirirwa Yesu ? None witind' umwiyake: Afit' igihe kigufi
Verse 4
Yaciriw' iteka ribi, Ashak' abo yisasira Bitum' ashishikarira Koshy' abakunzi ba Yesu
Verse 5
Ibya Yesu twabikijwe Twihute tubimenyeshe , Ab' isi yose, bihane, Bave mu byaha, bakizwe
Verse 6
Menya yukw azagaruka Afit' ubwiza bwe bwinshi Yahorany' ari mw ijuru: Mbese, biraguhimbaye?
Verse 7
Nibutse ya mibabaro Wagize ku Musaraba: Yewe, Mucunguzi wanjye, Ndihannye, ndaj'unyakire