Mwami, turagushima

Gushimisha 21

Verse 1
Mwami, turagushima, Turaguhimbaza rwose: Mana, turagukuza Hamwe n' abamarayika *Turagupfukamiye, Turakuramya, Mwami Turagupfukamiye, Turakuramya, Mwami*
Verse 2
Kiz' abaw' Uwiteka Ushimish' impano zawe! Ukuz' ubgiza bgawe, Bub' ubgaw' iteka ryose! *N' urukund' ubajyane Mu Bgami bgo mw ijuru! N' urukund' ubajyane Mu Bgami bgo mw ijuru!*
Verse 3
Hos' amahoro yawe agwire mu bawe bose None n' ibihe byose! Mw isi no mu nyanja hose, *Izina ry' Umukiza Ripfukamirwe cyane! Izina ry' Umukiza Ripfukamirwe cyane!*
Verse 4
Shimishwa, Mwuka wera! Shimishwa, Data wa twese! Shimishwa, Mwami Yesu, Murokozi wacu twese! *Nukw imbabazi zawe zibahw iteka ryose. Nukw imbabazi zawe zibahw iteka ryose.*