Nimuze, ngabo za Yesu

Gushimisha 210

Verse 1
Nimuze, ngabo za Yesu, Tujye mu ntambara! Mwarobanuwe n'Umwami: Mwese, mwiyereke ! Umugab' araje: Impanda bazivugije: Nimuze, mwitabe!
Verse 2
Dor' umugab' uzigabye Ni Yesu Krisito Yanesheje wa mwanzi we Kubg' umusaraba Ndetse, n' intwaro ze Yarazimwambuye Twashobora kuneshwa se, Yes' aturwanira ?
Verse 3
Mwiyumanganye mu byago Mugiye kubona Murind' imitima yanyu, Itagwa mu gico Intwari y' Umwami Ntiyita ku by'isi Ni kw ijy' imera ngw ibone Kunesha Satani
Verse 4
Mutwar' intwaro z' Umwuka, Ni zo zimukwiriye Inkot' ityay' iboneye N' ijambo ry' Imana Muryemere mwese; Ni ryo ribakiza Muryizere mu mitima, Ni ho muzatsinda
Verse 5
Iman'ibah' imbaraga Murwan' intambara Umwami ni W' ubigisha Kunesh' abanzi be. Mukomere cyane; Mugiye kunesha, Muhabw' ingabire nziza Z'abatabarutse.