Verse 1
Harihw indi si nziza cyane
Twasezeranijwe n' Imana;
Tuyitegereje twizeye
Kuko Dat' ayidufitiye
Aheza.... mw ijuru. .
Tuzahurirayo bageenzi: } x 2
Verse 2
Tuzaririmbira mw'ijuru
Indirimbo z'abakijijwe
Ntituzongera kubabara:
Tuzashir'agahinda rwose
Verse 3
Data tuzamusingiza
Ubgo buntu yatugiriye
N' urukundo rwe n' imbabazi
N' imigish' ajy' atwungukira