Mw ijuru, hariho-is nziza

Gushimisha 212

### (a)
Verse 1
Mw ijuru, hariho-is nziza; Abera ba Yesu -Ni ho bari Bishimira cyane Kumuhimbaz' iteka Kandi basingiza- izina rye
Verse 2
Mwa banyabyaha mwe, - Mutebuke Kuz' aho Yes' ari Ntimutinde! Ubgo tuzabana Nawe, Yesu, mw' ijuru, Tutanduye rwose, -Tuzishima
Verse 3
Hahirw' ababayo, Kukw' Imana Ijy' ibanezeza-Bihebuje Dutanguranirwe Ah' ubgami bga Yesu Buri, n' ubgiza bge-Budashira
### (b)
Verse 1
Ni mw' ijuru ku Mana -Abizeye Bazateranirizwa- Mu mahirwe Kubg'Umwuka w' Umwami Bateraniyeyo Bazerura ngo, Shimwa -Shimwa, Mwami!
Verse 2
Umwana w'iman'ubwe, -yavuyeyo Ngw ajy' atunyuza neza- Mu nzira ye Tujye twibuk' iteka Kw' ari W' utwigisha; Tuvuge tuti: Shimwa, -Shimwa, Mwami!
Verse 3
Twebwe twes' ab' iyi si, -Tumushake Na bene wacu bose- Tubajyane Tunezerwe, twizere, Twebg' abacunguwe, Twerure tuti: . Shimwa, -Shimwa!Mwami!