### (a)
Verse 1
Mw ijuru, hariho-is nziza;
Abera ba Yesu -Ni ho bari
Bishimira cyane
Kumuhimbaz' iteka
Kandi basingiza- izina rye
Verse 2
Mwa banyabyaha mwe, - Mutebuke
Kuz' aho Yes' ari Ntimutinde!
Ubgo tuzabana
Nawe, Yesu, mw' ijuru,
Tutanduye rwose, -Tuzishima
Verse 3
Hahirw' ababayo, Kukw' Imana
Ijy' ibanezeza-Bihebuje
Dutanguranirwe
Ah' ubgami bga Yesu
Buri, n' ubgiza bge-Budashira
### (b)
Verse 1
Ni mw' ijuru ku Mana -Abizeye
Bazateranirizwa- Mu mahirwe
Kubg'Umwuka w' Umwami
Bateraniyeyo
Bazerura ngo, Shimwa -Shimwa, Mwami!
Verse 2
Umwana w'iman'ubwe, -yavuyeyo
Ngw ajy' atunyuza neza- Mu nzira ye
Tujye twibuk' iteka
Kw' ari W' utwigisha;
Tuvuge tuti: Shimwa, -Shimwa, Mwami!
Verse 3
Twebwe twes' ab' iyi si, -Tumushake
Na bene wacu bose- Tubajyane
Tunezerwe, twizere,
Twebg' abacunguwe,
Twerure tuti: . Shimwa, -Shimwa!Mwami!