Harihw indi s' irut' iyi cyane

Gushimisha 213

Verse 1
Harihw indi s' irut' iyi cyane: Ni nziza, ni nziza ! Ntiyagerwaho, n' ikibi cyose: Ni nziza, ni nziza ! Ni ho tuzajya kubg' Umukiza! Baduherey'inanga nziza nshya, Ducurangane n'abamarayika: Iyo si ni nziza
Verse 2
Kandi nta mwijim'uriyo rwose: Iyo si ni nziza ! Nta mubabaro, nta muborogo: Iyo si ni nziza ! Banywa ku mugezi w' ubugingo, Kandi bareb' uwabapfiriye, Bakishimir' ubgiza bge bginshi: Iyo si ni nziza !
Verse 3
Nubw' ibyaha byacu bikabije Kandi bigwiriye, Umukiza yaradupfiriye Ngo tubikurweho Nukw abizey' Umukiza twese, Tuzatunganywa n' urwo rupfu rwe, Kandi nyuma tuzimana na We Iyo si ni nziza!