Tujye duhimbaz' iteka

Gushimisha 215

Verse 1
Tujye duhimbaz' iteka Ururembo rw' i wacu, Twarwubakiwe na Yesu Mw ijuru ry' Uwiteka
Iyaba mfit' amababa Nk' abamarayika, Mba ngurutse, nkagerayo, Nkab' i Siyon' iteka
Verse 2
Kand' amazu yaho yose Ararabagirana, Kand' aruta cyane rwose Ay' abantu bubaka
Verse 3
Yes' ariyo, ni We Mwami Utwar' abaho bose, Kand' abamalayika bajya Bamuhimbaz' iteka
Verse 4
Munsi y' intebe y' ubgami Ni hw isok'ikomoka Ivamo ya mazi meza Y'ubugingo bw'iteka
Verse 5
Kand'aho ni ho hamera Igiti cy' ubugingo: Ibibabi byacyo byiza Ni byo bikiz' abantu
Verse 6
Duhimbaz' urwo rurembo Rwo mw ijuru ry' Imana: Ni rwo Yesu Kristo wacu Yadutunganirije,
Verse 7
Yes' utungany' imitima Y' abakwizeye twese, Tujye dukor' iby' ushima, Tuzabane mw' ijuru