Verse 1
Singishak'ubutunzi
Bo mur' iyi si mbi;
Ndifuz'ubwo mw ijuru
No kuzagerayo
Mu gitabo cy' ubwami
Cyanditswemw abera,
Mbese, Yesu Mukiza,
Jye wanyanditsemo ?
Mu gitabo Cyawe,
Harimw iryanjye se ?
Mu gitabo cyubwami,
Mbese, nanditsemo ?
Verse 2
Mfit' ibyaha bingana
N' umuseny' ubwinshi
Ngwino, Yesu ubirohe
Mu maraso yawe
Wadusezeranije
Yukw ibyaha byacu,
Nahw ari nk' umuhemba,
Ng' uzabyeza dede
Verse 3
Har' umurwa mw ijuru
Urimw inzu nyinshi;
Nta n' ikibi kibayo
N' ah'abacunguwe
Ubwo nogejw'ibyaha
Mu maraso yawe,
Nziko wandits' iryanjye
Mu gitabo cyawe
Mu gitabo Cyawe,
Iryanjye ririmo:
Mu gitabo cy' ubwami,
Nziko nanditswemo !