Verse 1
Kubana na Yesu
Iteka mw' ijuru
Biduter' umunezero,
Bikatwishimisha
Mw' isi nd' umushyitsi:
Sinzayihoramo;
Ahubwo ndi mu rugendo
Runjyana mw ijuru
Verse 2
Urugo rw' Imana
Ajy' arunyereka,
Ndurora runyegereye,
Arumpishuriye;
Bituma nifuza
Cyane kugerayo:
Ni ho mwandu w' ab' Iman:
Yerusalenu nshya
Verse 3
Paulo yaravuze,
Ati: Tuzabana
Iteka ryose n' Imana;
Ni ko tubisoma
Iryo sezerano,
Urinsohoreze,
Tubane no mur' iyi si,
Uhor' undengera
Verse 4
N' ugenz' utyo, Mwami,
Umwuka n' uhera,
Urupfu ruzanyinjiza
Aho batagipfa:
Ni ho nzakumenya,
Nkuk' unzi, Mukiza,
Niratir' imbere yawe
Ko tuzahorana