Verse 1
Ubwo nzamar' imirimo ngo nsezere kw' isi,
Umugezi witw' Urupfunywambutse,
Ni ho nzagera mw Ijuru, nsang' Uwamfiriye:
Azanyakiran' ubuntu n'ineza
Nzamumenya, nzamumenya
Nzaba mpagaz' imbere Ye, nnyuzwe
Nzamumenya, nzamumenya ;
Mbony' inkovu zo mu biganza bye
Verse 2
Nzanezerwa ni mbon'ubwiza bwo mumaso he,
Kandi sinzasiba kumushimira
Urukundo n' imbabazi n' ubuntu byatumye
Nanjy' amboner' ikibanza mw ijuru
Verse 3
Abo nkunda bagezeyo mbafitiy' ubwuzu:
Wa Mugezi ni wo wadutanije
Ariko sinavug' ubwuzu bwinshi mfitiye
Umukiza wanjye wanyitangiye
Verse 4
Azanshisha mw iremb'ansohoze mu rugo i
We Azanyambikish' umwenda wera de
Nzaririmb' iya Mose n'iy' Umwana w'intama !
Yewe, nzanyurwa nirebeye Yesu !