Verse 1
Mwami mwiza w' ijuru
Twese twaje kugushima,
Uri Nyir' imbaraga,
Muremyi w' ibintu byose;
*Kand' uduh' amahoro,
Udukiz' imitima.
Kand' uduh' amahoro,
Udukiz' imitima. x 2 *
Verse 2
Watumy' Umwami Yesu
Ngw atwigish' ibyiza byawe;
Twe gukomez' ibyaha,
Kandi turek' ingeso mbi;
*Kuk' utubabarira,
Twese turagushima.
Kuk' utubabarira,
Twese turagushima. x 2 *