Verse 1
Ubwo nzabon' Umukiza
Ntumbira mu maso he,
Nzanyurwa mmwitegereje,
Ari We wamfiriye
Nzamubona, Yes' Umwami,
Turi kumwe mw ijuru:
Nzamwirebera mu maso,
Niye mmusingiz' iteka!
Verse 2
Nkiri mw isi mu mubiri,
Mbur' uko mwirebera
Urya muns' urenda kuza,
Mbon' ubwiza bge bginshi !
Verse 3
Amakub' azab' ashize,
Nta byaha, nta mwijima:
Ibigande biganduwe,
Tuzishim' imbere ye !
Verse 4
Ni mwirebera mu maso,
Nzicwa n' umunezero
Nzamumeny' Uwo wankunze,
Akaz' akanshungura