Bana mw ijur' abiringiy' Umucunguzi

Gushimisha 221

Verse 1
Bana mw ijur' abiringiy' Umucunguzi Tuzaherway' ibintu byinshi Azaduh' amakamba y' ubgiza bginshi, Kand' atwambik' imyenda yera
Bana, tuzahabga, tuzahabga byinshi, Tuzagabirwa bynshi mw ijuru ! Tuzahoran' ishimwe, tunezerewe, Ni twizer' Umukiza Yesu
Verse 2
Tuzagendagenda mu muhanda wakozwe Mw izahabu n' ifeza nyinshi; Kandi Yesu ni We zuba ryaho ryiza: Nta n' ijoro riba mw ijuru
Verse 3
Twe n' abera bose tuzacurang' inanga, Turirimbir' Umwami Yesu; Tuyhanywere n' amazi y' Uruzi rwiza, Dusiz' urupfu n' amakuba
Verse 4
Muze mwese, tujyan' iyi nzir' ifunguye, Mumuhay' imitima yanyu Nimuyoboke mwes' Uwabapfiriye, Abagezey' abanezeze