Verse 1
Mbese, tuzahurirayo,
Kuri wa mugezi mwiza
Uca mw ijuru hagati,
Uv' i bwami ku Mana yacu ?
Koko tuzahurirayo,
Tubonane n' abera ku mugezi,
Ku mugez' utunganye w' Imana
Uv' i bwami ku Mana yacu
Verse 2
Tuzagendana ku nkombe
Y' umugezi w' ubugingo
Tuzasengan' Uwiteka,
Tuyisingiz' iteka ryose
Verse 3
Nuko, tutarahagera,
Duturw' imitwaro yose,
Dukizwe n' ubuntu bwayo:
Izatwambik' imyenda yera
Verse 4
Tuzahurira n' abera
Ku mugez' ubonerana;
Nta kizadutandukanya
Kuk' urupfu rutagerayo
Verse 5
Nuko, tuzagera vuba
Kur' uwo mugezi mwiza,
Turirimbane n' abaho
Indirimbo zishimishije