Wasiz' ubwiza war' ufite mw ijuru

Gushimisha 224

Verse 1
Wasiz' ubwiza war' ufite mw ijuru, Ubwo wazaga mw isi, Yesu; No mw ivuka ryawe nta hantu hariho Hagutunganiye, Mwami
Ngwin' uze mu mutima wanjye, Umbemo, ndabikwemereye Ngwin' utahe mu mutima wanjye, Wiboneremw aho kuba
Verse 2
Mbes' abamalayika ntibagushingije, Ubwo wimikwaga, Krisito ? Ariko, Mwami, wicishije bugufi, Utuvukir' utyo mw isi !
Verse 3
Dor' inyoni yos' igir' aho yarika, Na y' ingunzu ntibur' intaho Ariko Wowe, Mwami Yesu, wabuze Ah' urambik' umusaya
Verse 4
Waj' uzany' Ijambo rizima, Krisito, Ryo kubatur' abantu bawe Bakwitura kwang' urukundo rwaw' ubwo, Bakumanika ku giti
Ngwin' ube mu mutima wanjye: Nizigiy' urwo rupfu rwawe ! Ngwin' utahe mu mutima wanjye: Nizigiy' Umusaraba
Verse 5
Abari mw ijuru bazagusingiza, N' uza kwima ya ngoma yawe Nzumv' umbwir' uti: Mfit' aho nkugeneye, Ngwino, wimane nanjy' ubu !
Bizanezeza cyane, Yesu, Ubwo nzumv' ijwi ryawe ryiza ! Bizanezeza cyane, Mukiza; Nzagusingiza, ntahwema!