Verse 1
Mw ivuka ryawe, Yesu, bakuryamishije
Mu kiraro kigawa, mu muvure w' inka
Wasasiwe, Mukiza, ahadakwiriye
Nubw' ur' Uwaturemye, ni ko wagiriwe!
Verse 2
Nimuze, yemwe bana, tumuhimbarize
Ko yaryamishijw' atyo, mu muvure w' inka
Dushim' Umwami Yesu, tumukundir' ibyo,
Ko yabay' umukene kubwabanya byaha
Verse 3
Umfashe, Mwami Yesu, kuguhora hafi
Ngo ngukunde, tuban' iminsi yanjye yose,
Kandi n' abndi bana, na b' ubiyereke,
Bagukunde, dushiman' urukundo rwawe